Itangazo ryo Gupiganira Isoko ryo Kugemura Inkweto z’abagenerwabikorwa B’umushinga Rw0806
Confidential
Publiée il y a 1 semaine · Expire dans 1 mois
Description du poste
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0806
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0806.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 06/03/2026 kugeza ku itariki ya 13/03/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: [Phone hidden] ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: [Email hidden], kugeza ku itariki ya 17/03/2026 isaa yine zuzuye (10h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa tanu (11h00) zuzuye za mugitondo ku biro by’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: [Phone hidden].
Bikorewe i Gishali, kuwa 04/03/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyiginya
Rev. RUTINYWA Deogratias
Attachment
attachment_file_d6b8d9e4f40fe2693680
Ce poste vous intéresse ?
Se connecter pour voir l'emailPas encore inscrit ? Créer un compte gratuit