Bashoferi

Confidential

Kigali, Rwanda Fixed-term

Published 1 month ago · Expires 4 weeks from now

Share :

Job description

ITANGAZO RY’AKAZI: ABASHOFERI BIFUZA GUPATANA (10) MGK transpovision 19 Ltd, sosiyete ikora mu bijyanye no gukodesha imodoka no gutanga serivisi za taxi, ikorera mu Mujyi wa Kigali, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka abashoferi icumi (10) bafite uburambe mu gutwara imodoka za taxi kandi bifuza gupatana imodoka hagati y imyaka 3 ni 7 ( versement iri hagati ya 37k na 50k bitewe n icyiciro wahisemo Ibisabwa ku Mukandida (Drivers Requirements): Kuba afite uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis de conduire) rw’icyiciro B cyangwa C rukiri ku gihe kandi rwemewe gukoreshwa mu Rwanda. Kuba afite uburambe bwo gutwara imodoka nibura imyaka 3, by’umwihariko mu gutwara taxi. Kuba azi neza imihanda ya Kigali. Kuba afite ubuzima bwiza ku mubiri no mu mutwe, kandi ashoboye gukora amasaha atandukanye. Kuba ari hagati y’imyaka 25 na 55. Kuba azi gusoma no kwandika mu Kinyarwanda; ubumenyi bw’Icyongereza ni inyongera. Kuba yarasoje byibuze amashuri yisumbuye (Secondary School). Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, umunyakuri kandi wubahiriza amasaha. Kuba afite isuku ku giti cye no ku modoka atwara. Kuba yiteguye gukora amasaha atandukanye, harimo na weekend cyangwa nijoro bitewe n’ibikenewe. Kugaragaza icyemezo cy’uko ari ingaragu cyangwa yarashatse. Ibyiza by’Inyongera (Added Advantages): Kuba yarakoreye sosiyete ya transport cyangwa taxi company mbere. Ubumenyi bw’ibanze mu gusuzuma no gukemura ibibazo by’imodoka (mechanical knowledge) ni inyongera. Kuba yarize kaminuza ni inyongera (bitewe n’icyiciro). Icyitonderwa: Abakandida bazatoranywa bazasabwa gutanga amafaranga ya deposit Ari hagati ya 1M na 3M mbere yo guhabwa ikinyabiziga. Aya mafaranga azasubizwa nyuma y’igihe runaka cy’akazi Wamaze gusoza gupatana, igihe amasezerano arangiye neza. Inyandiko Zisabwa mu Gusaba Akazi: Ibaruwa isaba akazi CV ivuguruye Kopi y’impushya zo gutwara (Permit) Kopi y’Indangamuntu Icyemezo cyerekana niba ari ingaragu cyangwa yarashatse Impamyabumenyi (bitewe n’icyiciro urimo) Uko Wasaba: Abujuje ibisabwa basabwe  Kohereza kuri e-mail: [email masqué] Itariki ntarengwa: 20/03/2026 Dosiye zizajya zisuzumwa uko zije, bityo birasabwa kohereza ubusabe hakiri kare kuko binga amahirwe yo kubona imodoka vuba Apply

Interested in this job?

Log in to see the email

Not registered yet? Create a free account