Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Inkweto Z’abagenerwabikorwa B’umushinga Rw0635
Confidential
Publiée il y a 3 jours · Expire dans 1 mois
Description du poste
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0635
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYAGA ifite icyicaro mu Umurenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0635.Size z’inkweto ni; 6,7,8,9.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Munyaga aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 16/05/2026 kugeza ku itariki ya 20/05/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: [Phone hidden]ya RW0635 EAR Munyaga iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: [Email hidden], kugeza ku itariki ya 21/05/2026 isaa yine zuzuye (10h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa tanu (11h00) zuzuye za ku manywa ku biro by’Umushinga RW0635 EAR Munyaga. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: [Phone hidden].
Bikorewe i Munyaga, kuwa 05/05/2026
Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyaga
Rev. NKERAMUGABA Jean Damascene
Ce poste vous intéresse ?
Se connecter pour voir l'emailPas encore inscrit ? Créer un compte gratuit
Pas encore inscrit ? Créer un compte gratuit