Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Inkoko K’umushinga Rw0806 

Confidential

Kigali, Rwanda CDD

Publiée il y a 1 semaine · Expire dans 1 mois

Partager :

Description du poste

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKOKO K’UMUSHINGA RW0806 

Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYIGINYA ifite icyicaro mu Umurenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkoko z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0806.

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku cyicaro cya EAR Paruwase ya Munyiginya aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 01/05/2026 kugeza ku itariki ya 08/05/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: [Phone hidden] ya EAR Munyiginya RW0806 iri muri Banki ya Kigali (BK).

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: [Email hidden], kugeza ku itariki ya 12/05/2026 i saa tatu (9h00) zuzuye (nyuma y’iyi saha, nta yindi dosiye izakirwa). Dosiye zatanzwe zizafungurirwa mu ruhame kuri uwo munsi i saa yine (10h00) zuzuye za mugitondo ku cyicaro cy’Umushinga RW0806 EAR Munyiginya. 

Bikorewe i Gishali, kuwa 27/04/2026

Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyiginya

Rev. RUTINYWA Deogratias

 

Ce poste vous intéresse ?

Se connecter pour voir l'email

Pas encore inscrit ? Créer un compte gratuit

Se connecter pour voir l'email

Pas encore inscrit ? Créer un compte gratuit