Itangazo Rya Cyamunara Yo Kugurisha Ibikoresho Bitandukanye
Entreprise non précisée
Fixed-term
Published 6 days ago · Expires 3 weeks from now
Job description
CARE INTERNATIONAL IN RWANDA CAREER CENTER BUILDING
KG 541 ST
Tel:
Tel: +
E-mail: [email masqué]
ITANGAZO RYA CYAMUNARA
CARE International mu Rwanda iramenyesha abantu bose babyifuza ko Kuwa Gatanu, tariki ya 27/02/2026, hateganyijwe cyamunara yo kugurisha ibikoresho bitandukanye birimo:
Imodoka 2 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser zakozwe mu mwaka wa 2010 na 2012.
Amapikipiki 8 yo mu bwoko bwa Yamaha AG100 yakozwe mu mwaka wa 2010, 2011 na 2012.
Imashini zo mu biro (printer na photocopieuse).
Generator , contineri(Container),n’ibindi
Cyamunara iteganyijwe guhera saa yine za mugitondo (10:00am), ikaba izabera Kacyiru, hafi y’Ibitaro byitiriwe umwami Faysal, ku muhanda KG 559 St 11.
Gusura ibizagurishwa muri cyamunara bizaba ku wa Gatatu, tariki ya 25/02/2026, no Ku wa Kane, tariki ya 26/02/2026,guhera saa ine z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba , Kacyiru aho cyamunara izabera . Abifuza gupiganwa kugura Contineri , bazayisura muri ayo matariki yavuzwe haruguru ariko bakazajya aho iherereye ku Giticyinyoni, ku muhanda werekeza i Ruliba . Uwifuza kuyisura akazahamagara iyi numero cyangwa
CARE iributsa abifuza gupiganwa ibi bikurikira:
Umuntu wese wifuza gupiganwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 RWF) adasubizwa, ariko akazaherwaho kuwaguze. Ayo mafaranga azishyurwa kuri konti nimero: ya CARE International mu Rwanda iri muri ECOBANK.
Uguze asabwa kwishyura ako kanya amafaranga yose y’igiciro cyumvikanyweho .
Uzagura imodoka, Moto na contineri asabwa kwishyura amafaranga yose cyangwa se 50% ako kanya adasubizwa, andi asigaye akayishyura bitarenze umunsi umwe ukurikira icyamunara. Ikinyabiziga , Conteneri n’ibindi bikoresho bizatwarwa n’uwishyuye yose.
Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara icyo yaguze ako kanya . Utazabyubahiriza azishyura amafaranga angana n’ibihumbi icumi (10,000 Frw)ku munsi yo gucunga umutekano wacyo . Nibirenga ku itariki ya 28/02/2026 ntago azaba agihawe icyo yaguze kandi ntazasubizwa amafaranga yatanze.
Bikorewe i Kigali, Kuwa 11/02/2026
Geoffrey KAYIJUKA
Umuyobozi w’agateganyo
CARE International Rwanda
Attachment
attachment_file_ba939cc1d35b8cc32f7a