Itangazo Rihamagarira Gupiganira Isoko Ryo Kugura Imyenda Y’umushinga

Confidential

Kigali, Rwanda CDD

Publiée il y a 6 heures · Expire dans 1 mois

Partager :

Description du poste

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO

Itorero AWM/Zion Temple Celebration Center Mwulire rifite Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na compassion International Rwanda ukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, mu Kagari ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bwo gupiganira isoko rikurikira:

 Isoko ryo kugura IMYENDA Y’UMUSHINGA Project Uniform) y’abana bafashwa n’Umushinga RW0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Abifuza gupiganira iri soko, bashobora kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro bya Paruwasi ya AWM/ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER MWULIRE aho umushinga ukorera guhera ku itariki 26/05/2026, mu masaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) adasubizwa agashyirwa kuri konti N° [Phone hidden] ya RW0283 ZION TEMPLE MWURIRE STUDENT CENTER iri muri Equity Bank.

Amabahasha y’ipiganwa n’ibindi byangobwa bisabwa mu ipiganwa ry’iri soko, azakirwa kuri e-mail honyine ku munsi w’ipiganwa ari yo: [Email hidden], dossier zisaba isoko zizashyirwa kuri iyi email ku munsi wo gupiganira kuva saa 8h30 kugeza 10h30, ku munsi w’ipigana ry’isoko, izashyirwaho mbere cyangwa nyuma ntizakirwa, e-mail bizagaragara ko yasomwe mbere ya 11h00 iyo dossier ikurwa mu ipiganwa, e-mails (Dossier z’ipiganwa) zizafungurirwa mu ruhame ku wa 09/06/2026 saa tanu (11h00’) za mu gitondo ku biro by’umushinga RW0283 Mwulire aho ukorera. Nyuma y’iyo saha nta yandi mabahasha azakirwa. 

 Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone [Phone hidden] cyangwa [Phone hidden].

NB: - Abifuza gupiganira iri soko barahamagarirwa kuza gusura Samples ku biro by’Umushinga RW0283 mu masaha y’akazi uhereye kuri uyu wa 26/05/2026.

Bikorewe i Mwulire ku wa 26/05/2026

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste

Umushumba wa Zion Temple Mwulire

Ce poste vous intéresse ?

Se connecter pour voir l'email

Pas encore inscrit ? Créer un compte gratuit

Se connecter pour voir l'email

Pas encore inscrit ? Créer un compte gratuit